Umuyaga n'izuba :

Umuyaga n'izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko.

Bukeye bibona umuntu wihitira.

Umuyaga uti «ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko na we uzindusha.»

Izuba riremera.

Umuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura.

Wa muntu aherako arayikomeza n'amaboko yombi, yanga kuyirekura.

Hanyuma izuba riracana cyane; ubushyuhe buramwica, aherako yikuramo ikanzu, ashaka aho igicucu kiri agira ngo yikingemo.

Izuba riti «nturuzi rero ko koroshya biruta gukoresha kiboko?» «Akagabo gahimba akandi kataraza.»

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.51;

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.